right side
Telesphore Dereva ngo afite ubwoba bwo koherezwa mu Rwanda yahunze muri 2007
kuya 23-03-2012 saa 03h36' | 520  yanditswe na Ernest Ndayisaba

Nyuma yo gufatwa,akongera akarekurwa mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Werurwe n’buyobozi bwa Canada kubera manda mpuzamahanga yatanzwe n’u Rwanda, ubu ngo afite ubwoba bwimshi ku kuba yagarurwa mu Rwanda yahunze muri 2007.

Amakuru dukesha www.cyberpresse.ca,Telesphore Dereva, kugeza ubu gusaba ubuhungiro bye bikiri kwigwaho yahamagajwe tariki ya 5 Werurwe kwitaba inzego zishinzwe imipaka.Akigerayo nibwo yamenye ko u Rwanda rwatanze manda mpuzamahanga yo kumufata kubera ibyaha yakoze muri genocide yakorewe abatutsi muri 1994.

Dereva wavutse mu mwaka wa 1960,ubu akaba yarashyizwe i Laval, ahaba ababa mu gihugu ku buryo butemewe n’amategeko nyuma yo kurekurwa atanze ikiguzi yagize ati : « Nageze aha mfite ibyangombwa by’inzira nahawe n’u Rwanda,ntago niyumvishaga ko hari icyo nkurikiranyweho ».

Emmanuel Hakizimana umukuru wa Congres rwandais du Canada we ku ruhande rwe ngo asanga iri fatwa nta gaciro rifite kuko genocide yakorewe abatutsi kandi muri bo hakabamo abo mu muryango wa Dereva.Akomeza agira ati : « U Rwanda rwashinja uwarokotse kugira uruhare muri genocide yakorewe abatutsi kandi nawe yaramutwariye abe ? »

Kuri we ngo asanga hari ikiri hagati ya Leta y’u Rwanda na Ottawa nyuma y’uko Leon Mugesera nawe ajyanywe mu Rwanda nawe avanywe. Tubibutse ko Telesphore Dereva yakoraga mu ruganda i Quebec yifashishije uruhushya rwo rw’akazi yahawe na Ottawa.

Umuryango.com

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

Andika Igitekerezo Hano