right side
Uburyohe bw’urukundo buva he ?
kuya 26-04-2012 saa 23h36' | 1449  yanditswe na Olive Mukahirwa

Abantu batandukanye barimo bamwe mu basore n’inkumi bibwira ko gukorana imibonanao mpuzabitsina ari kimwe mu bintu by’ ingenzi byabaryohereza urukundo cyangwa byabaha kuramana, ibi ni ukwibeshya burundu. Abantu bose bakundana kandi bakaryoherwa n’urukundo barimo si uko bakorana imibonano mpuzabitsina. Hari ibintu bitabarika urubuga ausujet.com rudutangariza wakorana n’uwo mukundana bikabaha ibyishimo bisesuye mutarinze gukorana imibonano mpuzabitsina. Ibi ni bimwe muri ibyo.

1. Kuganira ; Kuganira ni ikintu cy’ingenzi cyane gitera abakundana kwishimirana, umwe akareka kwigunga ukwe ahubwo buri wese akabwira undi ikimubabaza, akamubwira uburyo abona ibintu, akamwereka ibitamushimisha kandi biba byiza cyane iyo abakundana baganira buri umwe ateze mugenzi we amatwi amwereka ko amwitayeho koko.

2. Guhitamo igihe kiza ; Aha ni uguhana umwanya ku bakundana, umwanya bahisemo bakaba baganirira ahantu heza bahisemo, bakabwirana amabanga yo mu buzima atandukanye, bakagirana inama, banahumurizanya.

3. Kwirinda kubwirana nabi igihe muganira ; Kuganira no kubwirana nabi biratandukanye, kandi nta muntu wifuza kubwirwa nabi. Ni byiza rero kwishyira mu mwanya wa mugenzi wawe ugakomeza guharanira ko ahorana akanyamuneza wirinda kumubwira nabi, niyo hari icyo mutumvikanyeho mu kiganiro muri kugirana burya umuti si ukubwirana nabi. Ijambo ryiza n’imvugo nziza imara agahinda n’uburakari.

4. Kubwirana ko mukundana ; Hari igihe umukunzi wawe aba afite ibyo agutekerezaho bitari byiza, bityo kumubwira ko umukunda bikaba byabimwibagiza. Hari igihe nanone umukunzi wawe aba agishidikanya, maze kumubwira kenshi ko umukunda bikamuha icyizere gihamye cy’urukundo umukunda. Uretse ibi kandi, urukundo rukeneye guhora rwuhirwa rubagarirwa, niyo mpamvu igikoresho cyiza cyane kandi cy’ingenzi gishoboye ako kazi ari ukubwira umuntu ko umukunda kandi ukabimubwira umwereka ko nta mukino uri muri ibyo uvuga kandi ko utabivuga umwikiza.

5. Kwandikirana amagambo meza kandi atuje ; Kera byahozeho, aho akabaruwa k’umukunzi umuntu yirindaga kugata ahubwo akakagendanaga iteka. Ubu kwandikirana ku mpapuro ntibigikunda kubaho kubera iterambere , ariko kandi amagambo meza y’urukundo ushobora kuyamwandikira ukoresheje ubutumwa bugufi kuri telephone igendanwa, kuri interinete, cyangwa se n’ibaruwa isanzwe, ibi bimwongerera icyizere ko aho uba uri hose umutekereza.

6. Guhoberana no gusezeranaho ; Iki ni ikimenyetso cy’uko ukunda umuntu, niyo mwari muherukanye haciyemo umunsi umwe gusa, kumuhobera bimwereka ko wari wamukumbuye kandi ni byo koko kuko uwo ukunda uramukumbura. N’igihe kandi usezera umukunzi wawe, kumuhobera bimwereka ko agiye ukimukumbuye.

7. Gutemberana ; Kubera ko abakundana baba bumva bahorana, gutemberana birabashimisha cyane, mu gihe bagendana kandi uburyo bagendamo nabyo bigira icyo bibwira buri wese muri bo, umukunzi wawe umugenda hafi, umwishimiye bigaragara no ku maso , byaba ngombwa ukamufata ukuboko utitaye ku bo muhura cyangwa se abababona.

8. Gutungurana ; gutungura uwo ukunda biri mu buryo bwinshi bitewe n’icyo wamuhitiyemo. Nk’igihe uzi icyo umukunzi wawe akunda yaba icyo kurya cyagwa se ikindi kintu gisanzwe umubwira cyangwa umukorera akishima.

9. Kubabarirana ; Nta bantu bajya babura gukorerana udukosa mu buzima by’umwihariko abakundana. Muri iki gihe rero hari icyo mutumvikanyeho, ni ubutwari cyane kandi ni n’ubupfura gusabana imbabazi no kubabarirana vuba kandi neza atari ukurenzaho gusa kandi imbabazi zikava ku mutima.

10. kwemera kugibwa no kugisha inama umukunzi wawe, umwisanzuyeho, ibi ubikore ntacyo umuhishe kandi mbere y’uko umufata nk’umukunzi wawe ubanze umubonemo umuvandimwe wawe nibwo uzabasha kumwisanzuraho neza kandi cyane, ibi bizagufasha no kumwubaha we wese.

MUKAHIRWA Olive

Umuryango.com

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

Andika Igitekerezo Hano