right side
Wari uzi ko ubwoko bw’amaraso yawe bufite aho buhuriye n’imyitwarire yawe ya buri munsi ?
kuya 15-04-2012 saa 01h49' | 1989  yanditswe na Olive Mukahirwa

Bitewe n’imiterere y’amaraso y’umuntu, aribyo bita Groupe Sanguin (mu gifaransa) cyangwa Blood Group (mu cyongereza), abantu bashobora ndetse bakunze kugira imyitwarire (Comportements) itandukanye.

urubuga descovery healthnews ruvuga ko, Ubusanzwe, abantu bakaba bagabanywa mu byiciro bine hakurikijwe ubwoko bw’amaraso yabo, A, B, AB na O

1. Ibiranga groupe A :

Usanga abakobwa n’abahungu ibibaranga ari bimwe twirengagije uburyo baremwe aha rero ngo bakarangwa no ;

- Kuvugisha ukuri,

- Kugira umuhate wo gukora ibishya no gufasha abandi,

- Kumva vuba kandi ibyo bumvise bakabitindaho babisesengura ariko nabwo bakivugira make,

- Kugira ukwihangana muri bo kandi bakanaba bashobora kuzuza inshingano bafite neza kandi vuba .

- Kugira imyitwarire yo kubika inzika,

- Guteza ubwumvikane buke cyangwa kwibikamo amakimbirane,

- Kutita ku bintu bimwe na bimwe yewe n’ibyangombwa

- Gukunda kwihererana ibibazo byabo ubwabo bakumva bakwishakira umuti wabyo bo bonyine

- Guhubuka ndetse gukomera cyane ku myumvire n’ibitekerezo byabo.

2. Abantu babarizwa muri groupe sanguin B :

- Ngo ni abantu bagira igikundiro, ku bakobwa ngo usanga bakurura abagabo cyane,

- Ntibihanganira ibibazo, bacika intege vuba kubera ibibazo,

- Barigenga mu byo bavuga no mu byo bakora,

- Mu rukundo ntibakunda rwaserera, uwo bakunze aba ari uwo ni yo bahemukiwe bagatana n’abakunzi babo birabagora cyane guhita bemerera abandi urukundo kuko gutangira guhinduranya inshuti uko bwije n’uko bukeye birabagora,

- Ntibakurwa ku ijambo, ni banyamwigendaho, ntibemera gutegekwa ikintu icyo aricyo cyose,

- Biroha mu bintu bitabareba,

- Baratekereza cyane ndetse bagahinduka nk’ikirere.

- Bakunda gukorerwa ubukwe iyo bakiri abakobwa ngo ariko iyo babaye abagore kurera abana ntibiborohera, ngo ni ibyo bibavuna mu rugo,

- Usanga bakunda abagabo babo cyane ndetse bakabababarira cyane kabone n’iyo baba babaciye inyuma,

- Bafata ibyemezo bakabikomeraho,

- Bagira umurava ku buryo bavanga akazi n’urugo, n’indi mirimo myinshi itandukanye, iyo bari gukora ikintu kimwe hakagira ikindi kibazamo bumva babifatanya.

- Ku bagabo, iyo baciye inyuma abagore babo rimwe na rimwe birabababaza kandi ntibongera kuko baba babibona ko bakunzwe n’abagore babo bitewe n’uburyo bahita bababarira.

- Ntibakunda kwerekana agahinda n’umubabaro byabo.

- Bakunda gutinya kuba bonyine ku buryo iyo bisanze bonyine bakunda kurira bibutse ibibi bahuye nabyo.

- Banga umugayo.

- Bakunda gusabana n’abandi.

- Bakunda kujya inama.

- Ntibakunda kugaragaza ibyiyumviro byabo mu buzima busanzwe.Agahinda k’umutima cyangwa ibyishimo.

3. Muri groupe AB :

- Usanga ngo aba bantu wabagereranya n’ibirumira-habiri, ntiwapfa kumenya ibyo bakunda n’ibyo banga kuko ngo ibyo bakubwiye ko bakunda none ejo usanga babyanze,

- Ntibazi gukomera ku byemezo byabo,

- Ngo bahisha ibyumviro byabo by’urukundo,

- Ngo baba berekana inyuma ko ari abanyabirori cyangwa ba mu shyushya rugamba kandi imbere muri bo ari abantu b’abanyamahoro, mbese batuje banacecetse.

Iyi myifatire yabo rero ngo usanga ihinduka bitewe naho bageze, mu bibazo ngo iyo nta bwumvikane buhari ahanini ni bwo bacika intege, nta byemezo bafata iyo babona ibintu byakomeye.

- Mu rukundo ngo ntibashakisha inshuti /abakunzi, baba bumva ngo bazizana mbega bumva batakwinginga cyangwa ngo bigore, ariko kandi babona abo bakundana ngo bakababwira amabanga yabo ntacyo bishisha kuko baba bumva ko babanyuze.

- Ngo usanga ari abatesi cyane,

- Bakunda kwacyira abashyitsi benshi,

- Bakunda kwitirirwa abagabo babo, madamu runaka bakoresheje amazina y’abo bagabo babo,

- Bakunda gukorana n’abagabo babo imirimo yose kuko baba bumva bakwibera hamwe igihe cyose.

- Ngo baba bazi uruhare rwabo mu rugo bakamenya ibyo urugo rukeneye bakabikurikirana

- Usanga barangwa no kwicisha bugufi, iyo bakoze amakosa bihatira gusaba imbabazi

- Mu kazi usanga ngo ari abantu bahora bavumbura ibintu bishya , usanga ari abahuza beza hagati y ’ababa bagiranye ibibazo, baba bazi kwiga neza imishinga,

- Bazi gukemura ibibazo by’ingutu,

- Bamenyera vuba ahantu hose bageze n’uburyo bitwara, usanga banga abantu b’abanebwe, ku buryo ibyanze kurangira bahitamo kuba babyikorera bikarangira bikava mu nzira .

4.. Abafite groupe 0 :

- Mu kazi, abantu bafite groupe 0, bakunda gukora kandi bagashyira ingufu mu kazi kabo,

- Bakunda guhangana n’abandi mu kazi,

- Bazi kuyobora,

- Ntibakunda umuntu ubakosora ku bintu bibi baba bakoze.

- Bagira ukuri,

- Abagore ntibatinya gukosora abagabo babo mu ruhame ariko kandi undi wabikora abikorera abagabo babo ntibumvikane.

- Iyo batandukanye n’abagabo babo ntibigera bongera gushaka ukundi bitewe n’urukundo bagirira abagabo babo.

Ibi si ihame ntakuka. Ntibyagutangaza wibuze na hamwe wakekaga ko wari uri cyangwa ukisanga aho wakekaga ko utari.

MUKAHIRWA Olive

Umuryango.com

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

Andika Igitekerezo Hano