right side
Uganda:Nyuma yo guca inyuma abo bashakanye,umugabo n’umugore bahiriye mu rusambaniro
kuya 16-04-2012 saa 01h30' | 3   | 1582  yanditswe na Ernest Ndayisaba

Ubuhamya butangiye kuboneka bwerekana ko umugabo w’undi mugore ndetse n’umugore w’undi mugabo bikundaniraga rwihishwa basanzwe bahiriye muri logde ya Best- Best Hidden Guest House i Bweyogerere,mu gace ka Kakajjo batwitswe nyuma yuko hari hashize igihe hari umuntu ubatata.

Abo bakundanaga baciye inyuma yabo bashakanye barimo umugabo witwa Akim Katongole utuye i Kayunga aho yari kumwe n’umugore utabashije kumenywa umwirondoro bahiriye muri iyo lodge bahinduka ibishirira ku buryo budasobanutse.

Uyu Akim Katongole akaba yarahoze ari umuturage w’i Mbalala nyuma aza kuhava ajya gutura i Mukono aho yakoraga umwuga w’ubucuruzi.

Bamwe mu baturanyi b’iyi lodge barimo Rose Nakato na Albert Katende bakaba batangaje ko mu ijoro ryo kuwa gatanu aba bakundanaga baciye inyuma yabo bashakanye aribwo bumvise amajwi avugira hejuru,nuko bucyeye bakumva ko abantu bahiriye muri iyo lodge.

Umusore Kizito Mulinde ushinzwe kurinda iyi lodge,bamubajije aho shebuja yagiye yabeshye ko yagiye kurangura Dubai,gusa nyuma biza kugaragara ko ari aho ; ibyo bikaba bikomeje kwibazwaho ku cyatumye uyu musore abeshya.

Christine Kigongo,uhagarariye abagore muri ako gace nawe yatangaje ko ubwo yajyaga kureba ahabereye ayo mahano yatunguwe no gusanga Joseph Tebasungwa ny’iriyo lodge yibereye ku iduka rye acuruza ntacyo yitayeho.

Nyuma yo gusanga umuriro watwitse icyumba kimwe aricyo abo bakundanaga baciye inyuma yabo bashakanye barimo,abantu bamwe batangiye gutekereza ko ari uburozi,ariko abandi nabo bakabona ko baba bokejwe ku bushake.

Uyu Akim Katongole umwe mu bahiriye muri iyi lodge akaba yari umukiriya w’iyi lodge nkuko bigaragara mu bitabo byayo aho bigaragara ko ajemo inshuro enye, abantu bagakeka ko buri gihe yabaga azanye n’uwo mugore utari uwe.

Amakuru aturuka muri polisi ya Uganda akaba avuga ko umwe mu bafasha b’aba basamabanyi yaba ariwe uri inyuma y’iki gikorwa nyuma yuko yaba yari afite amakuru y’uko bajya bamuca inyuma.

Amakuru akomeza avuga ko uyu Katongole yari amaze igihe afitanye ikibazo n’umugore we ku bijyanye n’isambu,ariko icyongeye gutangaza abantu ni ukuntu we yahiye hamwe n’ibindi byose ariko ikarita ye y’itora ntishye (ariyo rangamuntu muri Uganda).

Ukuriye iperereza kuri polisi ya Kira, Rose Nalubega kaba yatangaje ko iperereza rikomeje mu rwego rwo kumenya icyateye uyu uyu muririro amu gihe imirambo yose yajyanywe mu bitaro bikuru bya Mulago gukorerwa isuzumwa.

Source:Bukedde

Ernest NDAYISABA

Umuryango.com

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru
#1.Yanditswe na -xxxx- Kuya 21-04-2012 saa 09:40"

HASAMBANA ABAHAZE MWANA !WABA USHONJE UGASHYUKWA ?

#2.Yanditswe na -xxxx- Kuya 19-04-2012 saa 09:54"

Nubundi ibihembo by’icyaha ni urupfu kandi byose bituruka kumurengwe.
Yakobo1 : 14-17

#3.Yanditswe na -xxxx- Kuya 16-04-2012 saa 02:35"

NTAGUSHIDIKANYA ABO BACIYE INYUMA NIBO BAGIZE URUHARE MUGUTWIKA IYO LODGE. GUSA ARIKO NTANUWAKWIRENGAGIZA AMAROZI YO MU BUGANDE. IBI BIBERE ISOMO ABANYURA INYUMA ABO BASHAKANYE.


Andika Igitekerezo Hano