|
right side
![]()
Uko byagenda kose ubukene ntibuzabona aho buhera Sarkozy
kuya 16-05-2012 saa 14h20'
| 1 Sarkozy watanze inkoni y’ubushumba kuri uyu wa kabiri ushize, nawe akazahabwa ibigenerwa abaperezida bavuyeho. Ku musogongero, Sarkozy azahabwa amadorari 6000 agenerwa uwabaye Perezida igihe cyose yamara ku ngoma. Nyuma azaba umwe mu bagize Conseil constitutionnel, nk’umuntu nyine wabaye Perezida, aha akazajya ahembwa ama euro 11.500 buri kwezi. Ikindi kandi Leta ikaba yemerera uwabaye Perezida amafaranga atazwi asa n’indishyi ku bibazo yaba yarashyizwemo n’akazi. Uretse amafaranga kandi, Sarkozy azaba yemerewe ingendo z’ubuntu muri Air France kandi mu myanya myiza ndetse n’ingendo zo mu mazi no ku ubutaka hose kandi igihe ashatse habariwemo n’urugo rwe. Mu gihe agiye mu mahanga, Ambassade y’Ubufaransa muri icyo gihugu izajya imumenya, imucumbikire kandi imufate nka Perezida.
Amategeko akaba yemerera Sarkozy abarinzi, imodoka y’akazi n’abashoferi babiri, ndetse n’abakozi barindwi bazajya bakora mu biro nabyo ahabwa na Leta. Ibi bikiyongera ku icumbi naryo Leta igomba kumuha. Muri rusange Leta izajya imutangaho angana n’amadorali miliyoni imwe n’igice udashyizemo indi mifuragiro ( ugereranyije mu manyarwanda akaba arenga miliyari) nk’uko bitangazwa n’umudepite Rene Dosiere mu gitabo cye ’’L’argent de l’Etat’’(Seuil). Ibaruwa igena ibihabwa abahoze ari abaperezida mu Ubufaransa ryasinywe n’uwari Minisitiri w’Intebe wa Francois Mitterand witwa Laurent Fabius mu mwaka wa 1985. Kuva icyo gihe kugeza ubu akaba ariyo igikurikiza. Abafaransa bakaba baratangiye kwinubira uburyo iyo baruwa yagiye ihabwa agaciro ibikubiyemo bikubahirizwa. Bavuga ko hari ibikwiye guhinduka abapoerezida abcyuye igihe ntibakomeze guhenda igihugu. Francois Hollande watangiye imirimo ye muri uku kwa gatanu, akaba afite gahunda yo guhindura mo bimwe. Avuga ko azabanziriza mu gushyiraho itegeko ribuza ko uwari Perezida yajya muri Conseil constitutionnel. Tugarutse mu Rwanda, naho itegeko rigena ibihabwa uwari Perezida rirahari ariko ntawe urabasha kurya yisanzuye ku matunda riteganya. Uwayoboye u Rwanda ukiriho ni Pasiteri Bizimungu nawe asohotse mu uburoko vuba kandi asohokana imiziro y’umuntu wakatiwe n’inkiko ituma hari ibyo yemererwa n’itegeko atabona ( nko kuba umusenateri). Abamubanjirije bose bo bakaba barapfuye utitaye ku cyabishe ( Sindikubwabo, Habyarimana, Kayibanda, Mbonyumutwa). Twifashishije challenges.fr Hakuzwumuremyi Joseph Umuryango.com ingendo zo mu mazi no ku ubutaka hose kandi igihe ashatse habariwemo n |
