|
right side
![]()
Umukuru wa Libiya ntiyapfuye nkuko byavugwaga mu binyamakuru bitandukanye
kuya 6-05-2012 saa 05h14'
| 677 Izindi Nkuru
RDC : Makenga yasabye ingabo kuryamira amajanja kuko batangiye gusatirwa
Mitchell yisobanuye ku mpamvu yatumye arekura imfashanyo u Bwongereza bwari bwahagaritse k' u Rwanda
Ukwiyongera kw’abakora umwuga w’uburaya niryo pfundo ry’ubwiyongere bwa Sida mu Rwanda
Kongo Kinshasa : Abasirikari ba Angola bongeye kugaragara ku butaka bw'iki gihugu
Mustapha Abdeljalil uyoboye Libiyamuri iyi nzibacyuho yagiye mu bitaro kuri uyu wa Gatandatu i Benghazi,kubera ikibazo cy’umutima uri gutera buhoro,aho amakuru yaturukaga mu binyamakuru bimwe na bimwe yavugaga ko yaba yasezeye ku isi. Nkuko tubikesha ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP,uyu muyobozi wa Conseil national de transition (CNT),akaba yagombye gufata ijambo mu kanama gato n’abanyhamakuru ubwo yari kwa muganga kugirango akureho ibihuha by’uko yaba yitabye Imana. Yagize ati : Ubuzima bwanjye bumeze neza.Gusa ni ikibazo cyari cyatewe n’umunaniro utewe n’akazi kubera ibibazo by’igihugu. Umuyobozi w’ibitaro, Fathi Jehani,yatangarije AFP yatangaje ko abaganga ba Abdeljalil babashije kumusubuza mu buzima bwiza ndetse bakaba bamugeneye ikiruhuko cy’iminsi 3 aho bari bube bakimukurikiranye. Fathi Jehani yarangije avuga ko Abdeljalil ameze neza uretse akabazo k’umutima n’umunaniro. Ernest NDAYISABA Umuryango.com |
