|
right side
![]()
Umunyarwanda Turatsinze Théogène wari umuyobozi wa kaminuza ya Maputo yishwe n’abagizi ba nabi
kuya 15-10-2012 saa 09h54'
| 7 Umunyarwanda Turatsinze Theogene wari umuyobozi wungirije wa kaminuza yigenga y’i Maputo muri Mozambique yishwe n’abantu bataramenyekana. Amakuru aturuka muri icyo gihugu aravuga ko, uyu Turatsinze yashimuswe n’abantu bataramenyekana mu ijoro ryo kuwa gatanu tariki ya 12 Ukwakira mu masaha ya saa mbiri z’ijoro ubwo yari yibereye iwe. Nyuma yo kumenya iyo nkuru inzego z’umutekano zikaba zaratangiye kumushakisha kugeza mugitondo cyo kuwa gatandatu tariki ya 13/10/2012, nibwo basanze umurambo we mu nyanja, yishwe nabi kandi aziritse amaboko n’amaguru.
TURATSINZE Théogène Polisi yo muri icyo gihugu ikaba ikomeje iperereza ngo ibizavamo bikaba bizatangazwa nyuma. Uretse kuba Turatsinze Theogene yari umuyobozi wa kaminuza yigenga ya Maputo yari n’umucuruzi aho yabifashwagamo n’umugore we dore ko akomoka muri icyo gihugu. Turatsinze Theogene mu Rwanda akaba yarakoze imirimo myinshi dore ko yanabaye umuyobozi wa Banki y’u Rwanda y’iterambere ( BRD). By’umwihariko uyu mugabo yarakunze gufasha abanyarwanda bajyaga mu gihugu cya Mozambique. Ibyibukwa cyane mu bikorwa bye, n’igihe ikipe y’u Rwanda ya Volleyball yajyaga mu mikino ya Afurika yaberaga mu gihugu cya Mozambique, aho iyi kipe yegukanye umwanya wa 4, akaba yarashatse abantu benshi bakaza kuyishyigikira, kuburyo wasangaga ifite abafana benshi ndetse mbere y’uko abagize iyo kipe bagaruka mu Rwanda akaba yarabakiriye abashimira umwanya babonye abifashijwemo n’inshuti ze zaba iz’abanyarwanda n’abenegihugu baho. Ubwanditsi/ Umuryango.com |
