right side
Umunyarwandakazi yatorewe kuba umudepite mu nteko ya Afurika
kuya 29-05-2012 saa 15h34' | | 141  yanditswe na Ernest Ndayisaba

Ku munsi w’ejo mu matora yabereye ku cyicaro cy’Inteko Ishinga Amategeko I Midrand mu gihugu cya Afurika y’ Epfo, hatowe abayobozi b’Inteko Ishinga Amategeko Nyafurika batanu bakuru bakaba barimo n’umunyarwandakazi Kantengwa Juliyana. Watorewe kuba visi perezida wa kane.

Kantengwa Julianna watorewe kuba Depite muri PAP

Byari biteganijwe ko hatorwa perezida w’iyo nteko n’aba vice perezida bane.

Ku mwanya wa perezida w’inteko Ishinga Amategeko Nyafurika hatowe ukomoka mu gihugu cya Nigeriya. Mu bavisi perezida bane b’iyo Nteko Ishingamategeko Nyafurika, umunyarwandakazi Kantengwa Juliyana yatowe ku mwanya wa kane.

Azaba ahagarariye Afurika y’ Uburasirazuba akaba yaratsinze umunyakenyakazi barwaniraga uwo mwanya.

Kantengwa Juliyana yishimiye iyo ntsinzi maze atangaza ko yatsinze uwo mugore w’umunyakenya mu buryo butari bworoshye kubera ko byabaye ngombwa ko batora icyiciro cya kabiri.

Kantengwa yavuze ko amajwi menshi yayaheshejwe no kuba ari umunyarwanda kandi ngo byose bigaturuka ku miyoborere myiza no gukundwa kwa perezida wa Repubulika y’u Rwanda PAUL KAGAME.Ubusanzwe Inteko Ishinga Amategeko Nyafurika igizwe n’ibihugu 47 muri 54 bigize umuryango w’ Afurika.

Muri manda y’imyaka itanu ishize iyi nteko ishinga amategeko yari iyobowe na Dr Moussa Idriss Ndele wo mu gihugu cya tchad. Abandi bari bamwungirije harimo Bethel Nnaemeka Amadi, Mari Noelle Francoise Labelle, Laroussi Hammi na Joran Macdonald Gumbo.

Richard Dan IRAGUHA

Umuryango.com

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

Andika Igitekerezo Hano