|
right side
![]()
Vanessa Paradis : " urukundo rurababaza kandi ruratwikana"
kuya 10-05-2012 saa 14h45'
| 682 Vanessa Paradis yagarutse ku magambo abiri yavuzwe mu bihuha byakwirakwijwe nyuma y’uko atandukana na Johnny Depp. Uyu muririmbyikazi w’umufaransa atangariza AFP, ibiro ntaramakuru by’Abafaransa ko yacitse intege kandi yatengushywe mu rukundo. Mu makuru yatangarijwe mu kanyamakuru kandikirwa mu gihugu cy’Ubwongereza, Vanessa ahereye ku bihuha byakwirakwijwe ku mpamvu yaba yaramuteye gutandukana n’umukunzi we Johnny guhera mu kwezi kwa Mutarama avuga ko agendeye ku buryo yakira urukundo, nta ncuti nziza cyangwa yakubera umuvandimwe. " Njya ngira icyibazo ku bucuti buzira amakemwa, iyi nyito intera ubwoba cyane. Kwemeranwa ubucuti ni amasezerano akomeye arenze kure isezerano ryo gushyingirwa’’, ibi ngo abivuga agendeye ku myaka 14 yari amaranye n’umukunzi we Johnny, ariko bakarenga bagatandukana, ’’kuvuga ibi si uko mpakana urukundo, urukundo ndarwemera kandi rubaho koko ariko nemera urukundo rw’akaramata bitewe n’abarugezeho. Njye rero ntabwo ndi igitangaza, ndi nk’abandi bose, nta kidasanzwe kuba narakundanye igihe cyagera tugatandukana, ibi ntawe usezerana nabyo kuko ataba azi icyimuteganyirijwe ejo hazaza, gusa icy’ingenzi nemera ni ukwizera. Vanessa rero asoza asobanura uko urukundo muri aya magambo : " Urukundo ni imbaraga zigusunika, ziguhata, zigutegeka gukora gutya cyangwa kuriya, zigutegeka kumviriza ibyo ubona n’ibyo wumva, gusa urukundo rurababaza kandi rugereranywa n’umuriro utwika. " MUKAHIRWA Olive Umuryango.com |
