right side
Wari uzi ko imishahara y´Abayobozi Bakuru b´Igihugu nayo irimo ubusumbane ?
kuya 31-10-2011 saa 17h01' | 1   | 277  yanditswe na Joseph

Mu kiganiro ngaruka kwezi Perezida Kagame agirana n´abanyamakuru, icyo mu kwezi kwa Ukwakira 2011 umunyamakuru wo hanze yamubajije agaciro k´imigabane yaguze muri BK amusubiza ko atayizi. Yongeraho ko atazi n´umushahara ahembwa. Byumvikana ko nta butumwa bugufi banki ahemberwamo imwoherereza imumenyesha ko yahembwe !!!

Ibi byaratunguranye kumva ko hari umuntu uba atazi umushahara we ukurikije ukuntu abakozi bamwe baba bawutegerezanyije amizero mahire. Ariko birumvikana ni Perezida. Afite abashinzwe utwo tugahunda duto. Gusa nanone bikangora kumva ukuntu yasinyiye imigabane aguze atanaze akajisho ku mibare yayo !!!

Reka tugaruke ku mishahara y´abayobozi. Iyo usomye Iteka rya Perezida wa Repubulika no 15/01 ryo kuwa 28/08/2008 rigena imishahara y´abayobozi b´igihugu bo hejuru, urebye neza imishahara rigena usangamo ubusumbane butari buto :

1. Perezida wa Repubulika : 11.281.700 frws ( 4.781.700 frws y´umushahara mbumbe hiyongeraho 6.500.000 frws y´icumbi no kwakira abashyitsi)

2. Abayobozi b´Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi : 4.634.642 frws umwe umwe

3. Minisitiri w´Intebe : 4.189.515 frws

4. Guverineri w´Intara na Meya w´Umujyi wa Kigali : 2.837.603 frws

5. Umuminisitiri : 2.437.603 frws

6. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri : 2.264.539

7. Abavisiperezida b´Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi : 2.264.539 frws umwe umwe

8. Abasenateri : 1.280.984 frws

9. Abadepite : 1.230.324 frws

Nibutse ko iyi mishahara ari imbumbe ( gross salary) kandi ari buri kwezi. Ni ukuvuga ko agera kuri konti havuyemo imisanzu n´imisoro igenwa n´amategeko y´umurimo mu Rwanda.

Ikindi ni uko naho ubusumbane mu mishahara burimo mubona ko atari igikuri. Umudepite winjiranye n´abandi mu Nteko ishinga amategeko agatorerwa kubayobora ahita abakuba inshuro enye mu mushahara hiyongereyeho n´izindi advantages ( nariburiye ikinyarwanda).

Naho nk´uwari Minitiri w´Intebe iyo abaye Senateri, umushahara we uhita ugabanuka hafi inshuro eshatu n´igice.

Ikibazo cy´ubusumbane mu mishahara n´imiterere y´imishahara ubwayo mu Rwanda cyakunze kugarukwaho kenshi ariko umenya kizakemuka Minisitiri Murekezi Anastaze yahindurimwe imirimo.

Hakuzwumuremyi Joseph

Umuryango.com

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru
#1.Yanditswe na Mahoro Kuya 31-10-2011 saa 20:09"

Ikigaragara ni uko nubwo ub u busumbane burimo bagenewe amafaranga menshi mu gihe hari abandi bakora akazi kavunanye bahembwa intica ntikize. Ni byiza rero ko mu ivugurura ry`imishahara rizakorwa ko buriya busumbane bwagabanuka ariko ntibikorwe bahereye ku mushahara w`ikirenga kuko bigararaga ko n`uwo twavuga ko afata make hariya ahembwa menshi cyane dukurikije ukora ahandi muri Leta banganya amashuri. Bazagabanye ariya mafaranga bazamure aba barimu n`abandi bakozi bakora mu nzego zitandukanye za Leta, ariko bagahembwa urusenda. Hanyuma kandi koko buriya busumbane bukabije buzaveho kuko nta kuntu mwaba mubaye abadepite, ngo utorewe kuyobora byitwaga ko mwagombye guhabwa umushahara umwe agukube kane kose> Yese na kabiri ni ugukabya, wenda bibaye 1.5 byaba nta kibazo. Naho Murekezi we simpamya ko ariwe ufite ikibazo cyo kuyivugurura, ahubwo buriya hari utarategeka ko bihindurwa ngo atange guidelines. Murekezi we ashobora guhindurwa ntibigire icyo bihindura kuri iriya mishahara mu gihe ufite urufunguzo atarafungura.


Andika Igitekerezo Hano