right side
Yashizemo umwuka nyuma yo gutera akabariro amasaha 12 ataruhutse
kuya 15-05-2012 saa 08h48' | 1   | 1206  yanditswe na Ernest Ndayisaba

Sergey Tuganov yapfuye nyuma yo kurangiza intego ye yo gukora imibonano mpuzabitsina n’abagore babiri mu masaha 12 ataruhutse agahembwa amafaranga y’ama euros 3400.

Uyu mugabo w’imyaka 28 akaba yanyoye ibinini bibarirwa mu icumi bya Viagra izwiho kongerera ingufu abagabo ku buryo budasanzwe mu gutera akabariro kugirango abashe gutsindira igihembo cye.

Ibi rero ntibyamuhiriye kuko nyuma yo kurangiza gutsindira intego ye atabashije kwishimira ibihembo aho nyuma y’amasaha make yahise ashiramo umwuka.

Umwe mu bagore bafatanyije iki gikorwa cy’amasaha 12 yagize ati : « Twagerageje gusaba ubutabazi, ariko igihe cyari cyarenze,nta cyari kikibasha gukorwa ».Abaganga bakaba batangaje ko ubwinshi bwa Viagra yanyiye aribwo buri inyuma y’uru rupfu rwa Sergey Tuganov.

Source :rumeursdabidjan.net

N.E

Umuryango.com

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru
#1.Yanditswe na mhigo chriss Kuya 23-05-2012 saa 12:09"

that ;s very amazing story how we shuld be carefully to what we are doing chriss from kimisagara


Andika Igitekerezo Hano